Ikoranabuhanga mu masoko: ba rwiyemezamirimo barahamagarirwa kwiyandikisha

Ba rwiyemezamirimo barahamagarirwa kwihutira kwiyandikisha no kwinjira muri gahunda y’ikoranabuhanga mu masoko ya Leta. Kwiyandikisha bizatuma babona umukono koranabuhanga(Digital Certificate), uzabashoboza gukoresha iri koranabuhanga. Ibi byavuzwe n’uhagarariye Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta(RPPA) mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 28 Werurwe 2017.

Mu gutangiza ikiganiro, uwari uhagarariye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko(RPPA), Bwana Pierre Celestin Sibomana akaba Umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa muri RPPA, yasobanuriye abanyamakuru aho umushinga w’ikoranabuhanga mu masoko ugeze ushyirwa mu bikorwa. Yibukije ko uyu mushinga watangiye muri  Nyakanga 2016, utangirana n’icyiciro cy’igerageza mu bigo 8 bya Leta. Iki cyiciro kikaba kizarangira muri Kamena 2017. Kugeza ubu nkuko yabisobanuye, hakaba hamaze kwandikwa abakozi ba Leta barenga 116. Ba rwiyemezamirimo bagera ku 1012 nibo  bamaze gukoresha  uburyo bw’ikoranabuhanga  mu masoko mu gihe hategerejwe abarenga  3000.  Amasoko 376 niyo amaze kunyura   mu ikoranabuhanga mu bigo 8 by’igerageza.

Nkuko biteganijwe, guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2017, ibigo bya Leta byose bizatangira gukoresha ikoranabuhanga mu ipiganwa ry’amasoko , akaba ariyo mpamvu igikorwa cyo kwandika kirimo gukorwa  kugeza muri Mata, bikaba biteganijwe ko mu kwezi kwa 5 hazatangira amahugurwa. Yahamagariye ba rwiyemezamirimo kwihutira kwiyandikisha kugira ngo  bazabe baramenyereye gukoresha ubwo buryo muri Nyakanga . Agarutse ku mpamvu y’umushinga w’ikoranabuhanga mu masoko, avuga ko  watekerejweho mu rwego rwo kurwanya ibibazo byagiye bigaragara mu masoko, ibikorwa byose bigakorwa mu mucyo.  Aha yavuze nka ruswa yakunze kuvugwa mu masoko, umutekano muke w’inyandiko zose zigendana n’ipiganwa n’andi manyanga yagiye agaragara mu masoko.

Umuyobozi w’Umushinga w’Ikoranabuhanga mu masoko, Bwana Richard Migambi, arashimangira ko mu bigo byatangije iri koranabuhanga, ubu buryo bwagaragaje impinduka nziza ku kigero cya 90%, akaba yizeye ko bizarushaho kuba byiza rimaze gukoreshwa hose.  Kwandika abagenga b’ingengo y’imari bo mu nzego za Leta, nibyo byabimburiye igikorwa cyo gukoresha ikoranabuhanga ry’amasoko ya Leta ku nzego zose za Leta, igikorwa cyatangiye tariki 21 Werurwe 2017. Muri iki cyiciro kandi hananditswe abashinzwe amasoko n’abanyamategeko mu nzego za Leta.

Muri iki gikorwa umushinga w’ikoranabuhanga mu masoko ya Leta ufatanyije n’ishami rya RDB ryitwa PKI, ari naryo ritanga umukono koranabuhanga (Digital Certificate), utuma abakoresha iri koranabuhanga bashobora kurikoresha. Yanababwiye ko gahunda yo kwiyandikisha izarangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2017. Ubufasha n’amahugurwa ku bazaba biyandikishije  bizakomeza. Ku birebana n’uburyo ikoranabuhanga mu masoko ya Leta rikoze, Richard Migambi  yabasobanuriye ko rigizwe n’ibice bitandukanye birimo aho wabona ubufasha (Help), aho urwego rutangariza isoko ndetse na ba rwiyemezamirimo bakahapiganira amasoko (e-bidding), ahabera amasezerano (e-contract), ahagaragarira urutonde rw’ibigurwa (e-catalog) n’iguriro koranabuhanga (e-shopping mall).

Ku  kibazo cy’ibibazo baba barahuye nabyo mu igerageza ry’iri koranabuhanga, Richard Migambi yasubije ko igihe cyose intangiriro igora, ariko ko nta kibazo gikomeye  cyagaragaye  cyabujije ikoranabuhanga gukora uko byari byateganijwe. Ku kirebana n’umutekano w’iri koranabuhanga, basobanuriwe ko umutekano wizewe kandi  ko nta muntu ushobora kurikoresha adafite umukono koranabuhanga (Digital Certificate) utemerera buri wese kuryinjiramo.  Yongeraho ko iri koranabuhanga rifite abaricunga, bityo ubu buryo bukaba bwizewe 99%. Ku kibazo cya ba rwiyemezamirimo bo mu byaro n’abadafite ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga, Umuyobozi w’Umushinga w’Ikoranabuhanga mu masoko yasobanuye ko hakozwe amahugurwa ku bantu bakorera mu mazu akora ubucuruzi bwo gufasha abantu gukoresha murandasi (cybercafes), bazafasha abantu nkabo.

Asoza ikiganiro, Bwana Celestin Sibomana yibukije ko iki gikorwa cyo kwandika  kizakomeza kugeza inzego za Leta zisaga 150 zose zimaze gushyirwa mu ikoranabuhanga. Avuga  kandi ko  kwandika ba rwiyemezamirimo nabyo bizakomeza kuri Telecom House ku Kacyiru, bakaba bakangurirwa kubyitabira kugirango bazashobore kubona amahugurwa abateganyirizwa buri kwezi. Bityo bakazabasha gupiganira amasoko neza igihe kigeze.