Ikoranabuhanga mu masoko ya leta: icyizere cy’ejo heza mu nzira y’ubukungu bw’u rwanda

Atangiza ikiganiro Bwana P. Celestin Sibomana yibukije ko kuva muri Kamena 2016, umushinga w’Ikoranabuhanga mu masoko ya Leta watangiriye mu bigo umunani bya Leta mu buryo bw’igeregeza bikaba byaragaragaye ko igerageza ryagenze neza. Yakomeje avuga ko guhera muri Nyakanga 2017 gukoresha ikoranabuhanga mu masoko ya Leta byaguriwe mu bigo bya Leta bitanga amasoko byari bisigaye. Sibomana P. Célestin, yavuze ko iryo koranabuhanga ryashyiriweho kugabanya ibibazo binyuranye byagiye bigaragara mu masoko ya Leta mu bihe byahise.  Yemeza ko n’ubwo ikoranabuhanga ritabikemura ibibazo 100% ariko ko uhereye ku byagaragajwe n’igerageza, hari icyizere cy’ejo hazaza heza mu rwego rw’imigendekere myiza y’amasoko kuko, nk’uko abihamya, uburyo bw’ikoranabuhanga bwatumye ibikorwa byose bikorerwa mu mucyo.
Ubuyobozi bwa RPPA bufatanije n’umushinga w’Ikoranabuhanga buragaragaza ibyiza iri koranabuhanga rimaze kugeraho. Aha P. Celestin Sibomana yavuze ko nk’uburiganya bwakunze kugaragara mu ngwate aho ba rwiyemezamirimo bakoreshaga impapuro na kashi mpimbano bwagabanutse ndetse na ruswa yagiye ivugwa igomba kuranduka kuko guhura k’upigana n’utanga isoko byagabanutse.
Migambi Richard, umuyobozi w’umushinga w’Ikoranabuhanga mu masoko ya Leta, yavuze ko kuva muri Nyakanga 2017 kugera mu Ukuboza 2017, amasoko 1906 yatangajwe agapiganirwa na ba rwiyemezamirimo basaga 3000. Yongeraho ko iyo mibare imaze kwiyongera igeze hafi mu 2000 kugeza ubu.  Amasoko agera ku 1313 yamaze gufungurwa, hamaze kunyuramo amasezerano yasinywe 839, ibitabo by’amapiganwa byatanzwe na ba rwiyemezamirimo bigeze ku 7254. Umushinga umaze guhugura ba rwiyemezamirimo bagera ku 2500, hahuguwe na “Internet café” 17 mu Mujyi wa Kigali n’imwe muri buri Karere mu rwego rwo gufasha ba rwiyemezamirimo bashobora kugira ibibazo mu ipiganwa.
Ku kibazo kirebana n’umutekano wa “system” y’ikoranabuhanga, Richard Migambi yasobanuye ko kubera umukono koranabuhanga(PKI) udaha ubushobozi undi muntu utari nyir’ubwite kwinjira muri ”system” bitanga umutekano wa “system”; yongeraho ko iyi ikorana n’Ikigo gishinzwe kurinda umutekano wa za system zinyuranye mu gihugu.
Naho ku kibazo abanyamakuru babajije kirebana n’ibyiza iri koranabuhanga rimaze kugeraho aho ritangiriye gukoreshwa, Bwana Richard Migambi yavuze ko kugeza ubu nta mafaranga akigenda ku mpapuro, mu ngendo  no gutegura ibitabo by’ipiganwa.  Ikindi ni uko ba rwiyemezamirimo basigaye babona amakuru yerekeye ipiganwa mu buryo bworoshye kandi bwihuse. Yavuze kandi ko ubu hakiri kare kugirango hatangwe igipimo nyacyo cy’igabanuka ry’uburiganya mu masoko; asobanura ko bizakorwa nyuma y’igihe runaka ikoranabuhanga rikoreshwa mu bigo byose.
Abanyamakuru bifuje kumeya imbogamizi ikoranabuhanga ryaba rigaragaza, Richard Migambi yasobanuye ko kugeza ubu ikibazo ari icya ba rwiyemezamirimo bakitinya n’abandi batinda gupiganwa kubera imyumvire bari basanganywe, bakabikora ku munota wa nyuma, system ikabafungiraho bagacikanwa n’isoko bitari ngombwa. Aha yaboneyeho kumenyesha ko ku cyicaro cya RPPA aho Umushinga w’Ikoranabuhanga ukorera hari abakozi  bashinzwe gufasha abantu  bashobora kugira ibibazo mu ipiganwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, baba bahageze cyangwa bahamagaye kuri nimero itishyurwa 3131.
Mu gusoza ikiganiro Bwana P. Celestin Sibomana yasabye abanyamakuru gufasha mu gushishikariza ba rwiyemezamirimo guhindura imyumvire, bakihutira kwiyandikisha mu ikoranabuhanga abatarabikora, bakabona amahugurwa mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe guteza igihugu imbere hagamije gukorera mu mucyo, hirindwa uburiganya bwabaye impamvu yo guhezwa kwa bamwe muri bagenzi babo. Aha yavuze ko hamaze guhezwa abagera ku 180 benshi muri bo bazize uburiganya.