Abakora umwuga wo gutanga amasoko bashyizeho urugaga banatora komite y’agateganyo y’inama nkuru

Uhereye ibumoso Silas NSENGIYUMVA Ushinzwe iby’Iyandikwa, isuzumabushobozi n’amahugurwa. Frank MUVUNYI, Perezida w’Urugaga, umuyobozi mukuru wa RPPA Augustus SEMINEGA, Steven RUZIBIZA Visi –Perezida na Celestin SIBOMANA, ushinzwe imyitwarire n’ubugenzuzi
Abakora umwuga wo gutanga amasoko mu nzego za Leta n’izabikorera bashyizeho Urugaga rwabo bitorera na Komite y’Inama Nkuru y’agateganyo izayobora mu gihe cy’umwaka. Hari mu nama yayobowe n’Ubuyobozi bwa RPPA ku wa 31 Mutarama 2017 La Palisse Nyandungu.
Amaze guha ikaze abaje mu nama  yahuje abakora umwuga wo gutanga amasoko mu nzego zose, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), Bwana Augustus Seminega, yabashimiye kuba bitabiriye ari benshi. Ababwira  ko inama igamije  gusobanurira abakora umwuga wo gutanga amasoko  ibirebana n’itegeko no 011/2016 ryo ku wa 02/05/2016 rishyiraho Urugaga rw’Impuguke mu gutanga amasoko rikanagena imiterere n’imikorere byarwo. Yabamenyesheje ko muri gahunda y’inama harimo no gutora Komite y’agateganyo kugirango hakorwe ibiteganywa n’iryo tegeko.
Nkuko yabisobanuye, igitekerezo cyo gushyiraho Urugaga cyatekerejwe kera kuva itegeko rigenga amasoko ryashyirwaho muri 2007. Yagize ati:” hari ibyagombaga gukorwa mbere y’ishyirwaho ry’Urugaga”. Ibyo ni nko kuba abatanga amasoko baragombaga kugira  ubumenyi buhagije. Aha akaba yarasobanuye ko kugeza ubu amashuri yaba aya Leta yaba ayigenga yigisha ibijyanye n’ámasoko yaratangijwe ariho mu gihugu. Hari kandi itegeko rigenga Urugaga naryo ryamaze gushyirwaho. Nkuko abivuga, hasigaye abazaba abanyamwuga bemewe bagakora Urugaga ruzagira uruhare rukomeye mu guteza igihugu imbere.
Bwana Augustus Seminega yibukije ko Urugaga atari urwego rwa Leta, si n’ikigo cya Leta, ahubwo ni umuryango w’Impuguke mu gutanga amasoko.  Icyo yijeje abanyamuryango b’Urugaga nuko RPPA izababa hafi, igakomeza kubagira inama no kugira uruhare kugira ngo Urugaga rushobore kugera ku rwego rwo kwikoresha. Yabibukije ko kugira ngo Urugaga ruzakomere rutange icyizere  bizatururuka kuri rwo ubwarwo aho guturuka  kuri RPPA .
Umuyobozi Mukuru wa RPPA, yagaragaje ibintu 3 by’ingenzi bigomba  gushyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo Urugaga ruzagere ku ntego yarwo. Ibyo ni: Ubunyangamugayo, imyumvire ituma abantu biyumvamo ubushobozi n’ ubwitange. Imyumvire idashakisha impamvu nkuko yabishimangiye. Ikindi kikaba ari ikirebana n’ubushobozi buhagije bugomba kuranga abakora uwo mwuga bagakora neza bidahariwe abakoresha. “Ibyo bintu bikaba kugeza ubu bigaragara nk’ibikiri  inzitizi mu mitangire y’amasoko   mu Rwanda nkuko yabigaragaje.  Umusanzu w’Urugaga akaba ari  ugushyira ibyo bintu ku murongo rugatanga  abakozi babifitiye ubushobozi. Abo nibo bamwe bashobora gutangira amasoko igihe  kandi  mu buryo bugaragarira bose. Yasabye buri wese gufata izo nshingano nk’ize bwite.
 
Komite y’agateganyo y’Urugaga yatowe n’Abanyamuryango
 
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Guhugura no Kongerera ubushobozi Abakozi muri RPPA, Pierre Celestin Sibomana, yasobanuriye abari mu nama inzego zigize Urugaga. Izo nzego ni Urwego rukuru rugizwe n’Inama Rusange, Urwego rw’Inama Nkuru, Komite z’Urugaga n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa. Nyuma yo gusobanurirwa ibirebana n’inzego, abari mu nama batoye abagize Komite y’agateganyo  igize Inama Nkuru, iyi ikaba ifite manda y’umwaka umwe. Inshingano yayo ni ugutegura neza uko izindi nzego zashyirwaho kugira ngo ibisabwa n’itegeko byose byubahirizwe.
 
Abagize Komite y’Inama Nkuru batowe ni aba:
1.       Perezida    :   Frank MUVUNYI  
2.       Visi-Perezida:     Steven RUZIBIZA
3.     Perezida wa Komite ishinzwe iby’Iyandikwa, isuzumabushobozi     n’amahugurwa:   Silas NSENGIYUMVA
4.    Perezida wa Komite ishinzwe imyitwarire n’ubugenzuzi:  Pierre Celestin SIBOMANA
 Frank Muvunyi wari umaze gutorerwa kuba Perezida wa Komite y’Inama Nkuru y’Urugaga, yashimye icyizere yagiriwe asezeranya abanyamuryango ko azihatira guha agaciro amahugurwa, akazagerageza gukorana n’ibindi bihugu kugira ngo umurimo wo gutanga amasoko ukorwe neza hagamijwe inyungu z’igihugu na buri wese muri rusange.
Umuyobozi Mukuru wa RPPA asoza inama, yashimye uburyo igikorwa               cyo gutora cyagenze neza. Asaba abamaze gutorwa kuzarangiza neza inshingano bahawe bakarangwa n’’ubunyangamugayo bakirinda  icyatuma  bazabibazaho kubera imikorere itanoze.