Kigali: inama ya 9 ku itunganywa ry’amasoko ya leta muri eac: imitangire myiza y’amasoko itanga umusaruro mwiza

“Guteza imbere uburyo bwo gutanga amasoko butanga amahirwe yo kugera ku musaruro mwiza”, iyi ni insanganyamatsiko y’inama ya 9 ku itunganywa ry’amasoko ya Leta mu bihugu bigize umuryango w’Afrika y’I burasirazuba (EAC) yateraniye i Kigali kuva tariki ya 02 kugeza ku ya 4 Ugushyingo 2016.  Atangiza iyo nama, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Amb. Claver Gatete, yagarutse ku bushake bugaragara mu gutanga amasoko ya Leta neza bituma iterambere riharanirwa rizagerwaho.

Minisitiri yagize ati:” iyo ndebye gahunda y’ibiganiro muzagirana nkareba n’intero ya buri kiganiro bindemamo icyizere ko mu minsi itatu buri gihugu kizasangiza ibyiza byacyo ibindi maze mukazahuza imikorere myiza mu itangwa ry’amasoko ya Leta”. Yongeye gusaba abari mu nama guha agaciro uruhare rw’itangwa ry’amasoko neza mu iterambere ry’ibihugu bigize EAC. Yashimangiye ko amasoko ya Leta ari isoko y’ubukungu mu gihugu kandi akaba isoko ibyara inyungu ku bashoramari bigenga. Ati: “ibyo ariko bigerwaho mu gukemura ibibazo no kubyaza umusaruro uburyo bwiza buba buhari”.

Amb. Claver Gatete yongeyeho ko amafaranga Leta zikoresha amenshi anyura mu masoko atangwa, bikaba bigomba gukorwa neza mu bushishozi hirindwa ibihombo. Kuri we, iyo amasoko ya Leta atanzwe neza, agakurikiranwa neza biteza igihugu imbere, bigabanya ubukene kandi ni ngombwa ko bikorwa mu mucyo. Yashimye ko iri huriro ribaye igihe ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba byamaze guhamya amavugururwa mu mategeko agenga itangwa ry’amasoko ya Leta. Yaboneyeho gusaba ibihugu kurushaho kongera ubushobozi kugira ngo inzitizi zikigaragara mu itangwa ry’amasoko zikurweho.

Nkuko Minisitiri yabisobanuye, inyigo iherutse gukorwa mu Rwanda yerekanye ko hakiri imbogamizi zirimo icyererwa mu mitangire y’amasoko. Ikererwa ryagaragaye hagati yo gutangaza isoko no kuritanga ndetse no hagati yo kurangiza isesengura ry’inyandiko no gisinya amasezerano.

Bityo, nkuko abivuga, ihuriro rikaba ryarabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo no kwigira bamwe ku bandi uburyo buboneye bwo gukemura ibibazo byose harimo no gukemura impaka zikunze kuboneka mu ruhande rw’abapiganwa.  

Yagarutse ku kibazo cya ruswa n’imitangire y’amasoko itanyuze mu mucyo ikirangwa mu masoko ya Leta avuga ko atari umwihariko w’u Rwanda ahubwo ari rusange muri aka Karere. Aha Minisitiri yasabye ko iri huriro ryaba umwanya mwiza wo gufata ingamba zihamye zo kurandura uwo muco.  Amb. Claver Gatete yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera muri gahunda zo gutunganya imitangire y’amasoko ya Leta. Nyuma yo gushyiraho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko (RPPA) no gushyiraho itegeko n’amabwiriza bigenga imitangire y’amasoko, hatangijwe uburyo bushya bwo gupiganirwa amasoko bunyuze mu ikoranabuhanga (e-procurement) bwatangijwe mu bigo umunani bya Leta kuva muri Nyakanga 2016.

Ubu buryo bukazakoreshwa n’ibigo bya Leta byose mu mwaka wa 2017. Hatowe n’itegeko rishyiraho Urugaga rw’Impuguke mu gutanga amasoko muri Gicurasi 2016. Yashimye ko ihuriro ryaje mu gihe gikwiye aho abafatanyabikorwa bari gushyira ingufu mu kureba imitangire y’amasoko mu bihugu, yibutsa ko kugirango abaterankunga bashyigikire imishinga bakoresheje uburyo bwo gutanga amasoko bukoreshwa mu bihugu byacu bizashoboka igihe hazaba hari icyizere gishingiye cyane mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imitangire y’amasoko.

Mu ijambo rye amaze guha ikaze abitabiriye inama , Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko(RPPA), Bwana Augustus Seminega, yashimiye abitabiriye inama baturutse mu bihugu bya Uganda, Kenya, Tanzaniya n’abo mu Rwanda mu byiciro binyuranye,  avuga ko ibihugu by’ u Burundi na Sudani y’Amajyepfo bititabiriye inama kubera impamvu zitamenyekanye.  Yavuze ko yizeye ibitekerezo by’ingirakamaro bizatangwa n’ inzobere zinyuranye kandi bizagenderwaho kugeza irindi huriro ribaye.

Intumwa y’Úmunyamabanga Mukuru wa EAC, Mr. Ponventra ushinzwe amasoko muri uwo muryango, yerekanye ko ubunyamabanga bwa EAC butasigaye inyuma mu kuvugurura imitangire y’amasoko. Muri 2015, hashyizweho inzobere zishinzwe kugereranya amategeko ya buri gihugu, kuringaniza ibipimo, gushyiraho politiki imwe yo gutanga amasoko muri EAC.

Bityo, nkuko yabisobanuye, icyifuzo cyasabwe mu nama ya 8 ku itunganywa ry’amasoko ya Leta iherutse kubera Arusha muri Tanzania cyo guhuza gahunda z’imitangire n’imitunganyirize y’amasoko kikaba kiri mu nzira nziza.

        Ibiganiro byatanzwe bitanga icyizere cy’ejo heza

Mu minsi 3 inama yamaze, ibiganiro byatanzwe byibanze ku ngingo zikurikira: Uruhare rwa serivisi zitangwa n’impuguke mu by’ubwubatsi no guhanga inyubako mu itangwa ry’amasoko y’ubwubatsi cyatanzwe nítsinda ryaturutse Tanzaniya, itangwa ry’amasoko manini y’imirimo irebana n’ibikorwa remezo cyatanzwe n’’itsinda ryavuye Kenya, iryaturutse Uganda ritanga ikiganiro kirebana n’ubunararibonye mu gukora ubushakashatsi, amahugurwa no kubaka ubunyamwuga, akamaro ko gutanga amasoko y’ibigemurwa atangiwe ku rwego rw’igihugu cyatanzwe n’intumwa z’u Rwanda.

Intumwa z’u Rwanda zerekanye kandi akamaro ko kugira inzego z’ubujurire mu by’amasoko ya Leta zikorera mu nzego zegerejwe abaturage. Banki nyafurika ishinzwe iterambere(AFDB) yatanze ikiganiro ku ikurikiranwa ry’inkunga icishwa mu ngengo z’imari z’ibihugu no gushyigikira imishinga ikoresha imirongo migari y’igihugu . Crown Agents yo yatanze ikiganiro ku buryo itangwa ry’amasoko ya Leta rikorwa mu bihugu byateye imbere, ubunararibonye bw’ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika n’imitangire y’amasoko ahuriweho n’ibihugu.

Sosiyete ya “Africa olleh Services Ltd”, yerekanye uburyo ikoranabuhanga ari umusemburo mu gutanga neza amasoko ya Leta, naho Ubunyamabanga bukuru bwa EAC bwo bwerekanye intambwe imaze guterwa mu guhuza imikorere yo gutanga amasoko ya Leta.

 

IMYANZURO YAFASHWE IGAMIJE IMPINDUKA NZIZA

 

Mu gusoza inama, abari mu nama bamaze kumvikana ko imyanzuro y’inama zabanje yashyirwa mu bikorwa bidatinze, bafashe imyanzuro y’ibigiye kwibandwaho mbere y’inama ya 10 izaba muri 2017:

 

1.   Hasabwe gukora raporo-gereranya igaragaza uko buri gihugu kigize EAC cyashyize mu bikorwa imyanzuro yafashwe mu nama y’ubushize ikoherezwa amezi abiri mbere y’uko ikurikira iba.

2. Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bwasabwe kuzakora inyigo igaragaza uko uruhare n’ubwitabire bwa sosiyete zo mu karere mu masoko y’impuguke ndetse nay’imishinga y’ibikorwa-remezo binini kandi bitwara ingengo y’imari nini bihagaze.  Ibihugu bigize EAC byo bisabwa gushyiraho ingamba zo kubaka ubushobozi no gusakaza ikoranabuhanga byafasha amasosiyete yo mu karere kugira uruhare mu mishinga y’ibikorwa-remezo minini iba iteganyijwe.

3. Ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba byasabwe gushyiraho ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’inganga z’abanyamwuga mu byiciro byabo bitandukanye. Naho Ubunyamabanga bwa EAC busabwa kuzakora inyigo igereranya uko itangwa ry’amasoko y’ibigemurwa rihagaze harebwa ibigurwa ku rwego rw’igihugu cyangwa ibigurirwa mu bigo.

4. Hasabwe gukomeza uburyo bwo gutanga amasoko bikorewe ku rwego rw’Ibigo ariko hagashyirwaho amabwiriza asobanura uko aho bikwiye gukorerwa ku rwego rw’Igihugu akazemezwa mu nama y’ubutaha ya 2017. Ibihugu byasabwe kandi gukomeza koroshya uburyo busabwa mu nzira zimitangire y’ amasoko ya leta no gushyigikira imikorere iboneye.

 

5. Ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba byasabwe kunoza uguhuza kw’amahugurwa ku buryo buhoraho atangwa ku banyamwuga; kugirango ubumenyi butangwa bube bwemewe

ku rwego mpuzamahanga.

 

6.   Inzego zishinzwe gutunganya amasoko ya Leta mu bihugu bigize EAC zifatanije n’abafanyabikorwa bireba zasabwe nazo guhuza uburyo bwo gushyiraho ibipimo by’imikorere myiza mu masoko, uko kubaka ubushobozi ndetse no gukora ubushakatsi byakorwa.



7. Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bwasabwe gukora inyigo yo kunoza uburyo bw’ubujurire.

8.  Ibihugu bigize EAC byasabwe gushyiraho ingamba zo kugabanya ubukererwe bw’amasoko buterwa na gahunda zo mu biro ziremereye zidindiza akazi. Ibyo bihugu byasabwe kandi gushyiraho ingamba ziteza imbere guhanga, kwemera ibiterezo bishya n’ubunyamwuga kugirango ibigamijwe mu masoko ya Leta bigerweho.

9. Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bwasabwe gushyiraho ibipimo ngenderwaho by’uko kubaka ikoranabuhanga mu masoko ya Leta byakorwa. Bwanasabwe kurangiza vuba politiki imwe rusange izatuma itangwa ry’amasoko ritanyuranya na gahunda yo gukoresha ifaranga rimwe igomba kuba yagiyeho mbere y’impera za 2018 mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

10. Inama yarangiye hemejwe ko ihuriro ry’ubutaha rizabera mu gihugu cya Uganda muri 2017.