URUGAGA RW’ABAKORA UMWUGA WO GUTANGA AMASOKO: UMUSANZU MU KUNOZA IMITANGIRE Y’AMASOKO

Urugaga rw’ Impuguke mu gutanga amasoko rumaze imyaka igera kuri ibiri rushyizweho rwitezeho impinduka zigaragara mu migendekere myiza y’amasoko nk’uko byagarutsweho na Perezida warwo, Bwana Kayiranga Rukumbi Bernard mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kane tariki ya 05 Nyakanga 2018 ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA).

Mu gutangiza ikiganiro n’abanyamakuru uwari uhagagarariye Umuyobozi mukuru wa RPPA, P.  Celestin Sibomana akaba na Perezida wa komite ishinzwe igenzura n’imyitwarire mu Rugaga, amaze guha ikaze abitabiriye ikiganiro, yagarutse ku itegeko rishyiraho urugaga rw’Impuguke mu gutanga amasoko. Itegeko rivuga ko uwemerewe gukora umwuga wo gutanga amasoko ari uwanditse ku rutonde rw’izo mpuguke.

Nk’uko uhagarariye urugaga, Kayiranga Bernard Rukumbi, yabisobanuye  urugaga rufite  inzego eshatu arizo: inteko rusange y’abarugize (members),komite ishinzwe iyandikwa ry’abanyamuryango n’amahugurwa, komite ishinzwe ubujurire ku muntu utakwishimira ibyemezo byamufatiwe, komite ishinzwe ubugenzuzi n’imyitwarire (discipline) n’urwego rushinzwe imikorere ya buri munsi arirwo rw’ ubunyamabanga nshingwabikorwa. Nubwo uru rugaga rugikorera mu kigo cya RPPA kuko rukiyubaka, Kayiranga Bernard avuga ko urugaga rwigenga kandi ruzagaragaza impinduka mu mitangire y’amasoko nirumara gukomera. Ashimangira ko abatanga amasoko nibamara gutera imbere mu bumenyi bizabafasha mu gucunga amasoko cyane mu micungire by’amasezerano.

Ku birebana n’inshingano z’urugaga, Kayiranga Bernard yasobanuye ko urugaga rugamije kwita ku biteganywa n’itegeko rigenga amasoko hagenderewe gutunganya no kunoza imitangire yayo. Yavuze kandi ko urugaga rwaje gufasha kurushaho  gutunganya umwuga rugashyiraho amategeko ngengamyitwarire y’abarugize, kurengera umwuga, gukora ubushakashatsi ku cyateza umwuga imbere hatirengagijwe no gufata ibyemezo ku bitwaye nabi mu murimo wo gutanga amasoko.

Perezida w’urugaga yagaragaje ibimaze kugerwaho nyuma y’imyaka ibiri urugaga rugiyeho. Aha yavuze ko abamaze kwiyandikisha bagera kuri 383 umubare munini w’abagera kuri 350 bakaba ari abasanzwe bakora mu bigo bya Leta bigera ku 150 abandi ni abo mu bigo byigenga. Nk’uko yabisobanuye, abakora mu bigo byigenga baracyari bake, hakenewe ubukangurambaga kugira ngo bitabire mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe kuzamura ubukungu bw’igihugu. Hamaze gushyirwaho amategeko ngengamikorere y’urugaga yatowe muri Gashyantare 2018 ubwo inteko rusange yari yateranye. Aha yavuze ko inteko ari nabwo yemeje umusanzu wa buri munyamuryango  ingana n’amafaranga ibihimbi mirongo itanu ku mwaka n’ibihumbi icumi byo kwiyandikisha ku muntu usaba kwinjira mu rugaga.

Abanyamukuru bifuje kumenya icyitezwe ku rugaga mu migendekere myiza y’amasoko, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubaka ubushobozi muri RPPA akaba na Perezida wa komite ngenzuzi y’Urugaga, Celestin Sibomana yasobanuye ko inyungu muri rusange ari uko urugaga ruzafasha mu gutanga ubushobozi bwisumbuye buzafasha kugabanya ibibazo bimwe bijya bigaragara mu mitangire y’amasoko.

Ku kibazo cy’ imikoranire  y’urugaga na RPPA, Celestin Sibomana avuga ko urugaga rutaje gusimbura inshingano za ‘RPPA ahubwo ko ruje kuyunganira mu nshingano zayo zo gutunganya amasoko ya Leta na politiki y’amasoko muri rusange, ati “ibyo bizagerwaho ababishinzwe bakora kinyamwuga”. Yongeyeho ko umunyamwuga azabasha kumenya niba rwiyemezamirimo ugiye guhabwa isoko ari mu cyiciro kirimwemerera mu rwego rwo gukemura ikibazo cyakunze kugaragara cya ba rwiyemezamirimo bata imirimo itarangiye. Aha yaboneyeho no gushimangira ko mu ngamba zihari harimo n’uko ba rwiyemezamirimo bazajya bishyurwa babanje kwerekana ko bishyuye abo bakoresheje.

Ku kibazo cy’ibisabwa ngo umuntu yinjire mu rugaga, Kayiranga Rukumbi Bernard yasobanuye ko umuntu agomba kuba ari Umunyarwanda, afite impamyabumenyi ya kaminuza cyangwa amahugurwa yihariye mu gucunga amasoko  no kuba atarafunzwe birengeje amezi atandatu ndetse no kuba yishyuye amafaranga ibihumbi 10 yo kwiyandikisha. Muri rusange urugaga ni urubuga ruzabahuriza hamwe abakora umwuga wo gutanga amasoko, rukabafasha kungurana ibitekerezo muri gahunda yo kurushaho gutunganya imitangire y’amasoko. Bityo hifujwe ko abanyamakuru bafasha gushishikariza abatariyandikisha kubikora kuko mu gihe cy’imyaka 5 uzaba atujuje ibisabwa atazashobora gukomeza gukora uwo mwuga.