ITEGEKO RISHYA RIGENGA AMASOKO YA LETA: INZIRA YO GUSHYIGIKIRA IKORANABUHANGA N'IBIKORERWA MU RWANDA

Gushimangira ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga mu masoko ya Leta no gushyigikira gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda izwi ku izina rya “Made in Rwanda”, niyo mpamvu nyamukuru y’ivugururwa ry’itegeko rigenga amasoko ya Leta. Itegeko rishya N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 ryasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA), Bwana Augustus Seminega mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa kabiri tariki 30, Ukwakira 2018.

Amaze gushimira abanyamakuru bitabiriye ikiganiro, Bwana Augustus Seminega, Umuyobozi Mukuru wa RPPA, yasobanuye zimwe mu ngingo z’ingenzi ziri mu  itegeko N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta, ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 7 Nzeri 2018. Nk’uko yabisobanuye, itegeko rigenga amasoko ya Leta  ryavuguruwe hagamijwe guteza imbere gahunda y’ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko ya Leta n’iyo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda hatirengagijwe no gukomeza kurwanya uburiganya n’andi makosa yaba akibangamira imitangire myiza y’amasoko ya Leta.

Umuyobozi Mukuru yibukije ko imitangire y’amasoko ya Leta binyuze mu ikoranabuhanga ari itegeko uretse iyo RPPA itanze uburenganzira bwo kutarikoresha hagaragajwe impamvu zumvikana zituma ridakoreshwa. Yagize ati “Iyo hari impamvu zigaragara zituma urwego rwa Leta rwifuza gutanga isoko rudakoresheje ikoranabuhanga ry’amasoko ya Leta, rubisabira uburenganzira muri RPPA, bugasuzumwa, RPPA yasanga impamvu zumvikana ikabirwemerera”.  Aha yasobanuye ko uwaramuka ahawe isoko bitanyuze mu buryo bw’ ikoranabuhanga atazishyurwa na Leta.

Itegeko rishya kandi rinateganya guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’abapiganira amasoko ya Leta bo mu Rwanda. Yavuze ko inzego zose zitanga amasoko ya Leta zigomba guha amahirwe yihariye abagemura ibicuruzwa cyangwa ibigemurwa bikorerwa mu Rwanda; abatanga serivisi bo mu Rwanda iyo hatangwa amasoko ya servisi z’impuguke n’izitari iz’impuguke na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda iyo hatangwa amasoko y’imirimo. Yakomeje avuga ko imibare izashyirwaho n’iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza agenga amasoko ya Leta ririmo gusuzumwa. Igitekerezo akaba ari uko inzego za Leta zigomba gutanga ayo mahirwe iyo ari amafaranga atarenga 100,000,000 ku masoko y’ibicuruzwa; amafaranga atarenga 50,000,000 ku masoko ya servisi z’impuguke n’izitari iz’impuguke n’amafaranga atarenga 500,000,000 iyo hatangwa amasoko y’imirimo.

Yakomeje avuga ko usibye amahirwe yihariye,mu ipiganwa mpuzamahanga , amahirwe yisumbuye angana na cumi na gatanu ku ijana (15%) ahabwa ibicuruzwa cyangwa ibigemurwa  bikorerwa mu Rwanda iyo hatangwa isoko ryabyo n’amasosiyete y’ubucuruzi yanditswe mu Rwanda iyo hatangwa amasoko ya serivisi z’impuguke. Byongeye kandi amahirwe yisumbuye angana n’icumi ku ijana (10%) ahabwa abapiganwa bo mu Rwanda iyo hatangwa amasoko y’imirimo n’amasoko ya serivisi zitari iz’impuguke. Nk’uko byasobanuwe, guteza imbere ibikorwa mu Rwanda bizafasha kugabanya icyuho hagati y’ibyo igihugu gitumiza n’ibyo cyohereza mu mahanga. 

 Itegeko rishya rizakemura byinshi mu mitangire myiza y’amasoko 

Itegeko rishya rizafasha gukemura bimwe mu byadindizaga imitangire myiza y’amasoko nk’uko Umuyobozi Mukuru abisobanura. Aha, urugero yatanze ni uko itegeko riteganya ko rwiyemezamirimo watsindiye isoko ry’imirimo azajya abanza kwerekwa inyigo y’iryo soko akabona umwanya uhagije wo kuyisoma bagasinya amasezerano ari uko yemeye ko inyigo ikoze neza kuko ari bimwe mu byo bakunze kwitwaza iyo batubahirije amasezerano.

Yavuze kandi ku bihano byakajijwe mu itegeko rishya byaba ibyo mu rwego rw’ubutegetsi ndetse n’iby’abantu bose bafitanye isano n’amasoko ya Leta. Urugero nk’ ingingo ya 176 iteganya ibihano kuri rwiyemezamirimo utishyuye abaturage kuko ashobora guhezwa gupiganira amasoko mu gihe cy’imyaka irindwi mu masoko ya Leta, ibi bikaba bitari bisanzzwe mu itegeko rigenga amasoko ya Leta. Yasobanuye ko uburiganya bushingiye ahanini ku nyandiko mpimbano yari imwe mu mpamvu zo guhezwa ariko ubu ikoranabuhanga ryarabugabanije cyane. 

Ku kibazo cy’uko ibikorewa mu Rwanda bikiri bike, Umuyobzi Mukuru wa RPPA yashubije ko kizakemurwa n’abashoramari bazabishyiramo ingufu hamwe n’izindi nzego zisabwa iby’ibanze kugira ngo ba rwiyemezamirimo bashobore gukora neza. Aha, hishimiwe ko u Rwanda ruri ku isonga mu gufasha no korohereza abashoramari. Ku kibazo cy’uruhare rwa RPPA muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, yasobanuye ko RPPA ihura kenshi n’inzego zishinzwe gutanga amasoko ikabakangurira kubigura. Naho ibirebana n’ibibazo bya ruswa ikunda kuvugwa mu masoko ya Leta, yagize ati: “ruswa n’uburiganya ntabwo birashira neza ariko biragabanuka cyane kubera ikoranabuhanga aho igikozwe cyose kigaragara ku rubuga rw’ikoranabuhanga ry’amasoko ya Leta.”  

Asoza ikiganiro, Umuyobozi Mukuru yasabye abanyamakuru kumenyekanisha iri tegeko rishya mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe kubaka igihugu, abibutsa ko imigendekere myiza y’amasoko ari imwe mu nkingi z’ngenzi z’terambere rirambye ry’igihugu cyacu.