IBITARO BY’UTURERE MURI GAHUNDA Y’IKORANABUHANGA MU MITANGIRE YAMASOKO

Guhera ku itariki ya mbere y’Ukwezi kwa Nyakanga 2019, ibitaro byose by’Uturere two mu Rwanda bizatangira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga (E-procurement system) mu gupiganisha amasoko. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), Bwana Augustus Seminega, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane tariki ya 23. Gicurasi. 2019.

Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Bwana Augustus Seminega yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro, ikoranabuhanga mu masoko ya Leta (E-procurement system) rigiye kumara imyaka igera kuri itatu rikoreshwa mu nzego zimwe na zimwe za Leta. Yasobanuye ko kugeza ubu mu nzego za Leta  zitarakoresha ikoranabuhanga harimo n’ibitaro by’Uturere bigeze kuri 43 mu turere 30 tugize u Rwanda. Aha, yasobanuye ko guhera muri Nyakanga 2019, ibitaro byose by’Uturere bizatangira gupiganisha amasoko binyuze mu ikoranabuhanga. 

Umuyobozi Mukuru yasobanuye ko kubera imiterere n’imikorere igiye itandukanye y’ inzego za Leta, hari izitaratangira gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga amasoko ya Leta. Yavuze ko inzego za Leta zikoresha ikoranabuhanga cyane cyane ari izikoresha ikoranabuhanga ry’imicungire y’imari ya Leta (IFMIS). Naho inzego  zitigenga zishamikiye ku zindi zidakoresha ubwo buryo bw’imicungire y’imari zitaratangira gukoresha iryo koranabuhanga harimo ibitaro by’Uturere, ibigo nderabuzima , ibigo by’amashuri n’ibindi.

Nk’uko yabisobanuye, ibitaro bya CHUK, CHUB, byo byatangiranye n’izindi nzego gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga amasoko guhera muri Nyakanga 2017. Ibi bikaba byaratewe nuko byo biri mu nzego zigenga zinasanganywe abantu bashinzwe gutanga amasoko (Procurment staff).

Umuyobozi w’Umushinga w’ikoranabuhanga, Bwana Richard Migambi, yavuze ko kugeza ubu inzego za Leta zikoresha ikoranabuhanga zigeze ku 146. Asobanura ko kuva muri Nyakanga 2019 izo nzego zizagera kuri 189 kubera ibitaro by;Uturere 43 bizaba byiyongereyeho.  Nk’uko yabisobanuye, guhera tariki ya kane Kamena 2019, biteganyijwe ko hazatangira kwandika abakozi b’ibyo bitaro muri iryo koranabuhanga.

Abagira aho bahurira n’itangwa ry’amasoko muri ibyo bitaro by’Uturere aribo: Abagenga b’Ingengo y’Imari (CBM), Abashinzwe gutanga amasoko (Procurments officers), Abanyamategeko (Legals affairs& Advisor), Abagenzuzi (Internal Auditors) mu bitaro by’Uturere bazahugurwa. Ba rwiyemezamirimo basanzwe bapiganira amasoko y’ibitaro by’Uturere bakaba batari biyandikisha basabwe kwihutira kwiyandikisha bagahabwa umukono koranabuhanga ‘Digital Certificate’ kugira ngo bazashobore gupiganira amasoko muri ibyo bitaro.

Yongeye kugaruka ku byiza by’ikoranabuhanga birimo koroshya akazi ku ruhande rw’urwego rupiganisha n’urwa rwiyemezamirimo. Aha Bwana Migambi yongeye kwibutsa ko rwiyemezamirimo n’undi ukoresha ikoranabuhanga aba afite uko yiyandikisha, agahabwa umukono koranabuhanga ugenwa harebwe ibyangombwa byose bisabwa.’’

Ku kibazo cya ba rwiyemezamirimo batishyura abo bakoresheje, Umuyobozi Mukuru wa RPPA yasobanuye ko itegeko rishya rigenga amasoko ya Leta riherutse gusohoka ririmo ibihano biteganyirijwe abo batishyura hakaba hizewe igisubizo cyiza mu bihe biri imbere. Naho ku kibazo cy’ubiriganya mu mpapuro mpimbano zavugwaga kuri ba rwiyemezamirimo, Umuyobozi w’Umushinga w’ikoranabuhanga mu masoko ya Leta yasobanuye ko ubu rwiyemezamirimo adashobora guhimba inyandiko z’ibigo by’ubwishingizi cyangwa Banki kuko iyo bimaze kumwemerera ingwate, bibimenyekanisha mu ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko icyizere ari cyose bitewe n’uburyo ’ikoranabuhanga ryubatse budaha icyuho uwo ari we wese washaka gukora uburiganya. Umuyobozi Mukuru wa RPPA yasoje ikiganiro asaba itangazamakuru gufasha guhamagarira ba rwiyemezamirimo kwitabira iyi gahunda mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire y’amasoko mu Rwanda nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.