AMASOKO YA LETA, INKINGI Y’ITERAMBERE RIRAMBYE

“Amasoko ya Leta, inkingi y’iterambere rirambye”, iyi ni insanganayamatsiko y’inama nyunguranabitekerezo yabereye mu Karere ka Muhanga, ku wa 01 Ugushyingo 2019, ihuza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA), abagenga b’ingengo y’imari n’abashinzwe gutanga amasoko mu nzego za Leta na ba rwiyemezamirimo bakorera ibikorwa byabo mu Ntara y’Amajyepfo.

Atangiza inama, Bwana Celestin Sibomana wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa RPPA, yasobanuye ibikubiye mu itegeko N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta ndetse agaruka no ku mabwiriza agenga amasoko ya Leta. Nk’uko abivuga, amasoko ya Leta ni igikoresho cyifashishwa mu gusoza gahunda zitandukanye z’iterambere rirambye. Ahamya ko uburyo amasoko ashyirwa mu bikorwa ari igipimo cy’imiyoborere myiza, ni yo mpamvu imitangire yayo igendana n’amahame agamije gucunga neza ibya rubanda kandi bikozwe mu mucyo.

Yakomeje asobanura inzira zose isoko rinyuramo, agaragaza uburenganzira bwa rwiyemezamirimo anavuga ku bihano biteganirizwa abakozi bo mu nzego za Leta zitanga amasoko ndetse na ba rwiyemezamirimo iyo bakoze amakosa. Aha yavuze ku bihano byo mu rwego rw’ubutegetsi harimo kwihanangirizwa, kugawa, guhagarikwa, kwirukanwa ku kazi no n’ibindi ku bakozi ba Leta ndetse no guhagarikwa gupiganira amasoko ya Leta igihe cy’amezi 6 iyo iperereza rigikorwa: guhezwa imyaka kuva kuri 5 kugeza kuri 7 no guhezwa burundu kuri ba rwiyemezamirimo bitewe n’amakosa yakozwe.  Uretse ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, yanagarutse ku byaha n’ibihano byabyo mu masoko ya Leta nk’uko biteganywa n’ingingo za 188 -194 z’itegeko rigenga amasoko ya Leta, byaba ku bakozi ba Leta ndetse no kuri ba rwiyemezamirimo.

Ishyirwa mu byiciro rya ba rwiyemezamirimo na yo ni imwe mu ngingo zaganiriweho. Mme Beata Kamayirese,umukozi mu ishami rya RPPA rishinzwe ubugenzuzi,  yibukije ibyangombwa bisabwa kugira ngo rwiyemezamirimo ashyirwe mu byiciro, anamenyesha ko buri gihembwe RPPA isuzuma inyaniko za ba rwiyemezamirimo hagatangazwa ibyiciro ku rubuga rwa RPPA. Ba rwiyemezamirimo batanze ibyangombwa bituzuye bituma badahabwa ibyiciro basabye, bahita bo bandikirwa amabaruwa ndetse bakamenyeshwa impamvu batahawe ibyiciro basabye. Yasobanuye impamvu zatuma rwiyemezamirimo adahabwa icyiciro nko gutanga ibyo yakoze “references” zitari zo cyangwa kugaragaza imirimo yakoze mu bigo byigenga atagaragaza ibyangombwa bikenewe ngo RPPA ishobore kubyigaho.

Asoza ikiganiro cye, Beata Kamayirese yagarutse kuri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda izwi nka “Made in Rwanda”. Hagaragajwe ibyiza byo guteza imbere ibyo mu Rwanda ariko hashimangirwa ko ba rwiyemezamirimo bagomba guharanira gukora ibintu bifite ireme kandi bihagije isoko bityo bakagira uruhare mu gushyigikira iyi gahunda ya Leta iganisha ku iterambere ry’igihugu.
’Ikoranabuhanga mu masoko ya Leta (E-procurement system) ryatumye amasoko ya Leta arushaho kunozwa bitewe no gukorera mu mucyo”. Ibi byatangajwe na Bwana Richard Migambi, Umuyobozi w’umushinga w’ikoranabuhanga ry’amasoko ya Leta, ubwo yatangaga ikiganiro. Amaze gusobanura imikoreshereze y’ikoranabuhanga, yagaragaje intambwe imaze kugerwaho, ahamya ko ryazaniye inyungu buri ruhande ari inzego zipiganisha na rwiyemezamirimo upiganira amasoko. Aha, yagarutse ku byiza byo gukorera mu mucyo, ashimangira ko kugira ngo amasoko agende neza, ageze igihugu ku iterambere rirambye, ari uko utanga amasoko, umugenga w’ingengo y’imari, rwiyemezamirimo n’ushinzwe “system management” buri wese yakora neza icyo ashinzwe.
           

Hatanzwe ibitekerezo binyuranye by’ingirakamaro

Abahagarariye urwego rw’abikorera na “Transparency International” nabo bagarutse ku kamaro k’imigendekere myiza y’amasoko. Basabye ko buri ruhande rushyizemo imbaraga kugira ngo amasoko atangwe neza, nta cyabuza iterambere rirambye.  Basanga abantu bakwiriye gusoma amategeko kuko bigaragara ko benshi bagwa mu makossa kubera kutamenya neza amategeko.
Abikorera bagaragaje ko bakeneye amahugurwa mu gutegura amasoko kuko bamwe bakora nabi amasoko bitewe n’ubumenyi budahagije. Ikindi bagaragaje ni ikibazo cyo kutishyurwa ku gihe biba indi mpamvu yo gukora amasoko nabi. Aha Bwana Sibomana Celestin yavuzeko ku bijyanye n’amahugurwa, bajya biyambaza urugaga rwabo (PSF) agategurwa, ubundi bakiyambaza RPPA kugira ngo higwe uburyo yatangwa, kandi ko n’inama nk’izi ziba zigamije kugira ngo habeho kungurana ibitekerezo ku bintu bitandukanye harimo no kongera ubumenyi ku bintu biba bidasobanutse.

Ku kibazo cyo guha isoko abantu batanze ibiciro bito cyane cyagarutsweho cyane na ba rwiyemezamirimo, Bwana Celestin Sibomana, yavuze ko hari ibindi bibanza kurebwa igiciro kikaza nyuma bakabona gutanga isoko kandi ko itegeko ritemerera abatanga amasoko guha isoko umuntu bigaragara ko yatanze igiciro gikabije kuba gito ku buryo kitatuma ashobora kurikora. Yongeyeho ko gahunda yo gushyira ba rwiyemezamirimo mu byiciro igamije ko isoko ritangwa hashingiwe ku bushobozi bw’uwapiganiye isoko.  Gusa avuga ko inzego  zitanga amasoko zigomba gutinda ku ngingo y’ireme mu masoko, aho kureba gusa rwiyemezamirimo waciye amafaranga make.

Mu gusoza inama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Ntara y’Amajyepfo, Bwana Geoffrey Mushayija yashimiye abitabiriye inama, agaruka ku ngingo yo gukunda igihugu duharanira iterambere rirambye. Yibukije ko amasoko ya Leta ari imwe mu nkingi z’iterambere asaba abari mu nama guharanira gukorera mu mucyo hirindwa uburiganya ubwo ari bwo bwose bwatuma imigendekere myiza y’amasoko ya Leta idindira.