UBUNYANGAMUGAYO MU MASOKO YA LETA: URUHARE RW’ABATANGA AMASOKO N’ABAYAPIGANIRA RURAKENEWE

Ubunyangamugayo mu masoko ya Leta ni inkingi ikomeye kugira ngo abatanga amasoko ya Leta n’abayapiganira bashobore gukumira ibibazo bigaragara mu masoko ya Leta cyane ajyanye n’imirimo”. Ibi byagarutsweho kenshi mu nama nyunguranabitekerezo yahurije Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), ba Rwiyemezamirimo n’inzego za Leta zigira uruhare mu gutanga amasoko y’imirimo hamwe n’izindi nzego za Leta n’izitegamiye kuri leta zifasha mu gukurikirana imicungire n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta. “Uruhare rw'abikorera ku giti cyabo mu masoko ya Leta ajyanye n’imirimo”, iyi niyo yari insanganyamatsiko y’inama yabereye muri Hoteli Marriot kuwa kane tariki 14 Ukwakira 2021.

Amaze guha ikaze abitabiriye inama, Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Madame Uwingeneye Joyeuse, yasobanuye ko ari uburyo bwo kungurana ibitekerezo no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byagaragaye mu itangwa n’ishyirwa mu bikorwa by’amasoko ya Leta cyane ajyanye n’imirimo. Nk’uko abisobanura, raporo ya RPPA igaragaza ko mu myaka itatu ishize y’ingengo y’imari, Guverinoma y’u Rwanda yashoye imari nini mu mirimo ijyanye n’ibikorwaremezo bitandukanye bifite agaciro ka tiliyari 1 na miliyari zirenga 33 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga 70% y’agaciro y’ amasoko yose yatanzwe muri icyo gihe. Raporo ya RPPA ya 2021 igaragaza ko ubu hari ba Rwiyemezamirimo 1,921 bahawe amasoko ajyanye n’imirimo y’ibikorwa remezo muri iyo myaka itatu. Yagize ati” birumvikana ko nk’urwego rushinzwe imitunganyirize y’amasoko tugomba gushyira imbaraga mu kurwanya ibyuho byose byahungabanya umutungo wa Leta” ndetse no gushimangira ko ibikorwa bivuyemo biba bifite ireme.

Uburambe buke ku byakozwe, kudindira kw’ibikorwa biterwa na ba Rwiyemezamirimo batarangiza amasoko batsindiye, kwamburwa kw’abaturage bakoreshejwe mu mirimo, inzego zitanga amasoko afite agaciro karenze ingengo y’imari yateganyijwe cyangwa se bakananiza ba rwiyemezamirimo babasaba ibyangombwa byinshi bidakenewe, inyigo zikoze nabi zituma ibikorwa bimara igihe gito bigahita byangirika. Ibi ni bimwe mu bibazo byagaragaye mu masoko ya Leta ajyanye n’imirimo.  

Nk’uko abishimangira, ibibazo biri ku mpande zombi, ku nzego zitanga amasoko no ku bayapiganira. Yemeje ko kenshi kugira ngo Rwiyemezamirimo ate imirimo atayishoje, biterwa n’uburyo isoko riba ryateguwe nabi, inyigo idakozwe neza, ubumenyi budahagije ku itegeko n’amabwiriza bigenga amasoko ya Leta ku ruhande rwa ba Rwiyemezamirimo akaba ari naho hava guhabwa ibihano kubera amakosa yakagombye kwirindwa. Uwingeneye Joyeuse yemeza ko hafashwe ingamba zituma ba rwiyemezamirimo baba batsindiye amasoko bita ku mirimo yabo, ntibizabe intandaro yo kudindira cyangwa kwambura abakozi bakoresheje.

Yanenze inzego zidakurikirana abataye amasoko zabahaye ntizimenyeshe RPPA ngo bafatirwe ibihano. Yibukije ba Rwiyemezamirimo kumenya uburenganzira bwabo bahabwa n’itegeko aho basanze amakosa n’ibindi bibazo mu isoko riri gupiganirwa bakabimenyesha urwego rwa RPPA rukabagira inama aho kwica amasezerano. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi ya RPPA, Hannington Namara yagarutse ku myitwarire igayitse ya bamwe mu bapiganira amasoko bakora amakosa nkana birengagije itegeko ari nako anenga abatanga amasoko bategura amasoko bagamije inyungu zabo kurusha iz’urwego bashinzwe ari nazo z’igihugu muri rusange. Yahamagariye buri wese urebwa n’amasoko ya Leta kugira imyitwarire myiza mu mikorere ye ya buri munsi

Ibiganiro, ibitekerezo n’ibibazo bitanga icyizere cy’ejo hazaza  

Abitabiriye inama bagaragaje ko imvano nyakuri ariyo kudakora igenzura neza, rimwe na rimwe bagatanga isoko kubatabifitiye ubushobozi buhagije bitwaje ko baca amafaranga make ndetse na rwiyemezamirimo watsindiye isoko akanga kugaragaza ahari ikibazo mu nyigo kugira ngo ataritakaza. Aha bifuje ko kwemeza inyigo byavanwa mu maboko y’abagize akanama gashinzwe gutanga amasoko mu nzego za Leta gusa, ahubwo hakajya hifashishwa impuguke mu rwego rwo kwirinda ko hafatwa icyemezo kidashingiye ku bumenyi buhagije ndetse no gufasha ba Rwiyemezamirimo gutinyuka bakagaragaza ibibazo mbere yo gutangira isoko.

Ikibazo cya ruswa mu masoko ya Leta cyagarutsweho n’abari mu nama. Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda TI-Rwanda), wagaragaje ko mu masoko ya Leta ruswa iri ku kigero cya 63.3%. Muri raport ya TI-Rwanda bigaragara ko mu mwaka w’ingengo y’imali 2020-2021 gusa hatanzwe ruswa irenga miliyari 14 z’amafranga y’u Rwanda, ndetse ku mpuzandengo bigaragara ko muri kontaro 32 zatanzwe, imwe imwe yatanzweho byibura ruswa ya miliyoni imwe y’amafranga y’u Rwanda. Ibi byatangajwe mu kiganiro cyatanzwe na Dr. Byiringiro Enock umushakashatsi muri “TI-Rwanda”.

Hifujwe ko ikoranabuhanga mu masoko ya Leta ryagombye kunozwa neza, rigashyirwamo ibikenewe byose kugira ngo bigabanye ruswa itangwa kubera guhura kenshi kw’abatanga n’abapiganira amasoko. Madame Francine Gatarayiha, Umuyobozi w’agateganyo w’Umushinga w’ikoranabuhanga mu masoko (E-procurement project), yamaze impungenge abakoresha ikoranabuhanga mu masoko ya Leta, asobanura ko hari byinshi biri gukosorwa n’ibiri gushyirwa muri sisiteme y’umucyo harimo ibijyanye no gushyira mu byiciro ba Rwiyemezamirimo byari bisanzwe bikorerwa hanze ya sisiteme, kwshyura inyemezabwishyu, gukurikirana amasezerano ku mpande zose, n’ibindi. Ibyo bikazagabanya imbogamizi nyinshi ziboneka mu masoko. Ku ruhande rw’abikorera ku giti cyabo, uwavuze mu izina ryabo, Munana David, yemeye ko hari bagenzi babo badafite ubunyangamugayo mu gukora amasoko ariko anagaragaza n’imbogamizi bahura nazo ku ruhande rw’inzego za Leta zibapiganisha nk’uko byagiye bigarukwaho na benshi.

Ibyakwitabwaho mu kunoza amasoko y’imirimo ku mpande zoze  

Mu kiganiro cyatanzwe na Sibomana Celestin, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi, kongera ubushobozi no gukurikirana amasoko ya Leta muri RPPA, yasobanuye ubwoko bw'amasoko y'imirimo y’ubwubatsi, agaragaza impinduka ziboneka mu itegeko n'amabwiriza agenga amasoko ya Leta. Yagaragaje ibisabwa byakwitabwaho mu rwego rwo kurwanya ibibazo bikunze kugaragara mu masoko y’imirimo. Mu bigomba kwitabwaho harimo: Kwibanda ku gukora inyigo zimbitse mbere yo gutegura amasoko y’imirimo, kwirinda amasezerano y’inyongera mu masoko y’imirimo, kwirinda ubugororangingo ubwo aribwo bwose bwongera cyangwa bugabanya agaciro k'amasezerano yatanzwe ku bikorwa birenga makumyabiri ku ijana (20%) cyangwa ubugororangingo bw'amasezerano bugira ingaruka ku miterere y'amasezerano y'umwimerere, kugenzura uburyo bwo gukora amasoko yimirimo, kumenya amakosa aganisha ku guhabwa ibihano bijyana no kutubahiriza amasezerano, kwishyura ku gihe abari gukora isoko, gusubiramo no kuvugurura imfashanyigisho zo gutondekanya amasoko y'imirimo n'amasoko y'ubujyanama bujyanye no kwiga no kugenzura imirimo,

Ibiganiro byashojwe habazwa ibibazo hatangwa n’ibitekerezo byose biganisha mu kubaka ubunyangamugayo kugira ngo amasoko y’imirimo atange umusaruro ku bayakora no ku gihugu muri rusange. Umuyobozi mukuru wa RPPA, yashimiye abitabiriye inama anabasezeranya ko inama nk’izi zizajya zibaho kenshi mu rwego rwo kunoza no gukemura ibibazo bibangamira amasoko ya Leta. Asoza inama, intumwa ya Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Marcel Mukeshimana, yashimye ubuyobozi bwa RPPA uburyo bwashyize imbaraga mu guharanira ko amasoko ya Leta akorwa neza nkuko abihamya, ubwo bukaba bumwe mu buryo bunoze bwo gucunga neza umutungo wa Leta. Yongeyeho ko ubunyangamugayo ari bwo buryo bwo guca intege ruswa.

Charlotte Karangwayire  

Public Relation&Communication Officer/RPPA  

E-mail: ckarangwayire@rppa.gov.rw  

Tel: 0788411720